Umunsi wa mbere w'ishuri :

Kera nkiri mu mwaka wa gatatu, nabonaga mukuru wanjye wari mu mwaka wa kane, nkumva mfite amatsiko yo kumenya uko inyigisho zo muri uwo mwaka zimeze, nkifuza na njye kuwugeramo.

Igihembwe cya gatatu nticyatinda; ubwo ndangiza uwo mwaka ndi uwa mbere.

Nti «ndangije mfite amanota meza nta kizambuza kujya mu wa kane».

Ibiruhuko bimbera birebire ariko amaherezo birarangira.

Mu gitondo kare ngo tugere ku ishuri, ingoma iravuga, tujya ku mirongo twiboneje.

Ubwo mfata iya mbere, njya mu mwanya nsanzwe mpagararamo, ntegereje kubimburira abandi mu wa kane.

Hashize akanya gato tuboina abigisha bacu baraje, maze batangira kutugabana.

Ubwo aho mpagaze naribwiraga nti «byanze bikunze ndajya mu wa kane!»

Ntibyatinda koko numva barampamagaye!

Reka rero tugere mu ishuri mpasange ibintu byinshi ntabonaga mu wa gatatu: Ishuri, intebe, ibitabo; ibyo byose nari ntarakabibona ndetse n’abenshi mu banyeshuri bwari ubwa mbere twigana.

Mbega ishuri ryiza! Mbega ibitabo byiza! Ariko icyo gusoma cyo kirahimbye!

Nuko tumaze akanya twinjiye, umwarimu aratubwira ati: «Murangije umwaka wa gatatu, none mutangiye uwa kane, mugomba rero kurushaho kwitonda, mugatega amatwi umwarimu wanyu igihe yigisha, kugira ngo hatagira ikibacika. Mugafata ibintu by’ishuri neza, ndetse n’ibyanyu bwite mwizaniye kuko umunyeshuri mwiza arangwa n’isuku aho aba ari hose. Mugakunda kwiyibutsa amasomo mwize igihe mugeze imuhira.
Mukabyuka kare kugira ngo mudakererwa. Ibyo ni bimwe mu by’ingenzi bizabafasha kurangiza neza uyu mwaka mutangiye. Bityo mukaba intwari u Rwanda rwacu ruteze amaso».

Ni nde utakwigira iyo nama?

Ubwo mba naritaye mu gutwi.

Ni koko ubwenge burarahurwa.

Na njye nta kindi nzakora kitari ukumvira umwarimu mu byo ambwiriza byose, kuko ari byo bizamfasha kumenya neza ibyo niga.

Ni wo murimo nshinzwe uzangirira akamaro, na njye nkazakagirira igihugu.